chat

Ibibazo bikomeye bijyanye no kubaho kwacu, Intego yo kubaho kwacu, ituze ryo mu mutima n’Imbaraga zo kugira imyizerere.

Ibibazo bikomeye bijyanye no kubaho kwacu, Intego yo kubaho kwacu, ituze ryo mu mutima n’Imbaraga zo kugira imyizerere.

Ibibazo bikomeye bijyanye no kubaho kwacu, Intego yo kubaho kwacu, ituze ryo mu mutima n’Imbaraga zo kugira imyizerere.

sangiza:

Ese waba warigeze utekereza ku mpamvu yo kubaho kwawe?

Buri gihe uko uhumeka, uko winyagambura, uko ubaho, ese waba warigeze utekereza byimitse ku mpamvu iri inyuma y'ibyo byose? Mu by'ukuri hagomba kuba hari ikigamijwe gikomeye ku buzima bwawe. Uko guhumeka byo kuzamuka no kumanuka k’umwuka mu gituza cyawe, n’izo ntambwe utera kuri iyi si, si ibimenyetso byo kubaho kwawe gusa; ahubwo ni gihamya igaragara  yakaguteye kwibaza ku ibanga rikomeye ry’ukubaho kwawe muri iyi si. Ubuzima bwawe si ikintu cy’impanuka mu gitabo kinini kivuga ku biri mu isi no mu kirere; ahubwo ni ubutumwa bwihariye bukugenewe ugomba kunyuramo no gusobanukirwa. Uri hano kuri iyi si ku mpamvu ikomeye: kumenya Imana, kuyisenga yonyine, no kumenya ubutumwa yaguhitiyemo. Ubuzima si ubwo kubaho utegereza ibisubizo gusa, ahubwo ni urugendo rwo gushaka ukuri, kwisuzuma wowe ubwawe, no gushaka inzira ijyana ku byishimo nyakuri bituruka ku Imana  ari na ko ushakisha umucyo mu mutima wawe.  Intego nyamukuru kurusha izindi ni ukuba umunyamico myiza  nku rwego  ruruta izindi y’ubuzima bwawe bwabanje, ugakoresha imigisha Imana yaguhundagajeho mu kubana neza n'abantu abantu, ugaharanira ibyiza mu buzima bwawe no mu buzima bw’abandi bakwereye aho utuye. Turi hano kugira ngo dusige umurage w’ubugwaneza, tube intumwa  z’amahoro n’ubutabera muri iyi si.  Baho buri mwanya wose ubizirikana. Buri ntambwe utera, Jya uyi tera wegera Imana kuko kuri yo ni ho uzasanga ibisubizo by’ibibazo byawe bikomeye, kandi ubwenge n'ubushobozi bw’Imana buzigaragaza muri buri ngeri zose zose z’ubuzima bwawe.

Ni inshuro zingahe wumvise ukeneye ikintu, ariko ntumenye icyo aricyo?

Rimwe na rimwe hari ubwo twiyumvamo ko hari ibyo dukeneye mu buzima yewe tutanasobanukiwe neza ibyo ari byo. Igisubizo kiba gifitwe n'mana kuko kuri yo ni ho hari ibisubizo by'ibyo dukenera n'ibyo twibaza.

Ibi ni ibisobanuro byiza kandi bitomoye by’imiterere umutima w’umuntu  unyuramo.  Mu miterere y'umutima utekanye ntabwo habamo kunyurwa no gushaskisha iby'isi gusa cyangwa ngo ubabazwe gusa no kubibura. Ahubwo ushishikazwa no gushakisha Imana kuko mu busanzwe muri kamere ya wo ushaka Umuremyi wawo n’Inkomoko yawo y’ukuri.

Mu bikorwa byinshi by’ubuzima n’ibyifuzo byacu, dushobora kwibagirwa ko ikintu dukenera cyane kurusha ibindi ari amahoro n’ituze bituruka gusa mu kwiyereza  Imana. Ni yo, Iruta byose, Yihagije idafite uwo ikeneye mu gihe twebwe duhora tuyikeneye. Ni yo yaremye ibyo dukeneye muri twe kandi izi uburyo bwo kubitugezaho mu mibereho yacu.

Mu kuyegera rero, usanga ko ari icyo “cyifuzo kitazwi” benshi mu bantu bagira ntibasobanukirwe icyo ari cyo mu by'ukuri kandi yari inyota yo gushaka Imana. Kandi iyo uyibonye, ubona igisubizo cy’ibibazo byose, amahoro yo mu mutima, no kugerwaho n'ibyo dukeneye byose.

 

Ese hari igihe wigeze wumva ufite amahoro yo mu mutima adashingiye ku byo wabonye cyangwa ibyakubagaho?

Ituze ryo mu mutima, ni ibyiyumvo bidaturuka ku isi yo hanze tubona ahubwo bituruka mu mbaraga zo kugira ukwizera n'ukunyurwa, Iyo uhuje umutima wawe n'Imana, ubona umutuzo mu mutima wawe uko byaba bimeze kose.

Ibi nibyo bisobanuro byimbitse by’amahoro nyakuri. Amahoro nyakuri yo mu mutima ni nk’inyubako  ikomeye, itubatswe n’ibyishimo byo hanze, ahubwo yubatswe n’inkingi zo kugira ukwizera no kunyurwa byimbitse mu mutima. Iryo ni ryo  rigufasha kubona ineza y’Imana mu bikubaho byose ukanahora wibuka ko uri mu burinzi n’Ubushobozi biruta ihindagurika iryo ari ryo ryose muri ubu buzima.

Nibimera bityo, umutima wawe ntuzongera gushengurwa n'imiyaga ikomeye yo muri iyi si ahubwo uzakomera cyane nk'inkingi ikomeye cyane ishinze hasi mu nyanja idashobora  kunyegagezwa n'imiraba ikomeye. Uzabona umutekano mu kwiringira Imana unabone ubutabazi nyakuri binyuze mu kumva no kwiringira kuba hafi kw'Imana kuri wowe ndetse no kuba hari  ukwiyunga na yo.

Ujya he iyo wumva isi yaguteye umugongo?

Mu bihe bikomeye, Kwizera no kwiringira Imana ni byo byonyine byaruhura roho yawe bikanakugarurira ikizere. Nta hantu heza haruta kugarukira Imana mu bihe bikomeye. Iyo ibigeragezo byo mu buzima bikomeye kandi bikaba bigaragara ko inzira zo kubyikuramo igoye, mu buryo bwa kamere roho ihita ishakisha aho yabona ubuhungiro butekanye.

Mu bihe by'ibigeragezo, ibisubizo by’isi yo ubwayo ntibishobora guhumuriza umutima ku buryo umuntu yareka kwiyumvamo ubwoba n’agahinda. Muri ibyo bihe, umuntu amenya aho ibyiringiro nyakuri biri; Ni ugusubira ku isoko yimbitse ari na yo impamvu y'icyerekezo cy'ibyaremwe byose, bisobanuye neza ko Imana yonyine, ari yo buhungiro nyakuri.

Gusubira kuri iyo soko rero si uguhunga ukuri, ahubwo ni ukukwakira, muri wowe ko ufite roho ikomeye cyane ikomora imbaraga ku kwiringira no kwizera Imana. Binyuze mu gusenga no kwambaza Imana, umuntu ashobora kuruhuka ibimuremereye ndetse akanabona ituze. Ibyo bihe byo kugaruka kuri kamere ndemano bituma roho isubirana mu buryo bwiza kandi byongera ibyiringiro mu buzima.

Ese ushobora kubona ibyiza mu gahinda kawe?

Muri Isilamu, twigishwa ko buri kigeragezo cyose kizana n'isomo kandi ko nyuma yo kwihangana haza agahenge, Reka twige kubona ibyiza n'iyo haba mu bihe bidukomereye

Mu byo ducamo muri ubu buzima ,  duhura n'imvange y'ibyiza ndetse n'ibyago, ibyo uko ari bibiri (2) ni byo bigize ukugena kw'Imana . Islam idutoza kudafata ibigeragezo nk’ikintu kibi, ko ahubwo tugomba kubyakira nk’itangiriro ry’amasomo yimbitse tutari kwigira ahandi hantu aho ari ho hose. Ikigeragezo cyose, mu by’ukuri, ni ubutumwa bunyuzwa mu ngorane duhura na zo ndetse n'ibindi bintu bibi bitugwirira tutabyiteze  ndetse tutanabyiteguye ariko bikubiyemo ubwenge bw’Imana bugamije gutunganya roho zacu no gukomeza umuhate wacu mu kuyishakana umwete.

Kwihangana si ugutegereza gusa ngo amakuba arangire, ahubwo ni ubuhanga bwo kunyurwa no kwizera ko ukuboko kw’Imana gukorera mu byihishe kudutegurira byose ku nyungu zacu kandi ku mpamvu nziza. Ni uguhagarara ku mahame, no kugira ibyiringiro mu bihe by’umwijima kurusha ibindi. 

Ni byo rwose, iyo twitabaje ubwo “buhangange bwo kwihangana” amaso y’imitima yacu atangira kubona ubwiza bwihishe mu bubabare twanyuzemo bwagaragaraga nk'ubugoye; ubwiza bwo kwegera Imana, ubwiza bwo kumenya imbaraga zacu z’imbere, n’ubwiza bwo kumva ibyiza by'umuubano dufitanye n'Imana idashobora itadutera umugongo. Buri mwanya wo kwihangana utwegereza ku mibereho myiza, ari na ko unadukuza tukaba abantu beza kandi b’abanyabwenge kurushaho.

Urenze kuba umubiri gusa... uri Uri roho yuzuye ubushobozi!

Muri Isilamu, Ntabwo tubaho twiruka inyuma y'ibyo dukeneye muri iyi si gusa. Buri wese muri twe afite ubushobozi bwo kuzana impinduka nziza n'ivugurura. Jya uhora wibuka ko muri wowe  ufite imbaraga zo kwizera zatuma ubuzima bwawe buba bwiza kurushaho

Ubu ni bwo buryo buziguye Isilamu ireberamo ubuzima: si urugendo rw’umubiri rusozwa gusa, ahubwo ni n'inshingano   abantu bahawe n'icyubahiro cyo gukora ibyiza kuri iyi isi, bisobanura ko kubaho kwacu gufite intego y'agaciro cyane kurusha kurya, kunywa no gukora ibindi imibiri yacu idusaba. Buri umwe muri twe ni nk'umushinga ukomeye w'impinduka nziza n'ivugurura; nta n’umwe waremwe,uretse ko yaremewe impamvu kandi nziza.

Muri buri wese harimo imbaraga z’imbere n’ubushobozi bwo kuba isoko y’ibyiza akaba yazana ku isi ingaruka nziza zirambye zakomeza kubaho na nyuma yo kuva ku isi kwe.

 Imbaraga z'imyemerere ni umucyo umurikira iyi nzira y'ubuzima kandi zikaba n'impamvu ikomeye iduha kudacogora, Iyo dufite ukwizera, ibikubaho byiza bituma ugira ibihe byo gusenga ushimira naho  ibigeragezo aba ari amahirwe akomeye kuri wowe yo gukura mu ntekerezo ari na byo bidufasha kubona ubwiza bw’ubwenge bw’Imana muri buri kantu kose.

Kugira imyizerere ni zo mbaraga ziha ubuzima bwacu agaciro zikanahindura urugendo rwacu rwo kuri iyi si inkuru y’ukuri yuzuye agaciro n’ubwiza buhebuje.